Jump to content

Umutungo ukumiwe

Kubijyanye na Wikipedia
ubutaka

Hakurikijwe Ubwumvikane ku Rwunge rw’Ibinyabuzima mu Rwanda, ahantu hakumiwe hasobanurwa nk’agace k’ubutaka, ibidukikije byerekeranye n’amazi cyangwa ingezi hafite imipaka ngenderwaho ishingiye ku miterere yaho, hashyiriweho ku buryo bw’umwihariko kurinda no kubungabunga urwunge rw’ibinyabuzima n’umutungo waho kamere n’uwerekeranye n’umuco; bityo aho hantu uko hateye hagomba kwerekanwa mu buryo bw’amategeko, gutunganywa no gucungwa neza hakoreshejwe uburyo bukwiriye, ubushingiye ku mategeko n’ubundi.[1]

Land

U Rwanda rufite amoko ane y’ahantu harinzwe harimo za pariki z’igihugu (Akagera, Nyungwe na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga); amashyamba akumiwe (Gishwati, Ikirwa cya Iwawa n’amashyamba arinzwe ya Mukura); Amashyamba afite agaciro ndangamuco (ishyamba rya Buhanga); n’ibishanga bifite agaciro ku isi (agatsiko k’ibishanga bya Rugezi-Bulera-Ruhondo). Kuri ayo mashyamba afite ubuzima gatozi bushingiye ku mategeko agennga uturere turinzwe, hiyongeraho andi mashyamba afite agaciro gashingiye ku muco (ishyamba rya Busaga mu Karere ka Muhanga) n’ahandi hantu h’amashyamba cyimeza asa n’aho arinzwe n’itegeko.

  1. https://rba.co.rw/post/Min-Mujawamariya-Hakenewe-ubufatanye-bwinzego-mu-kubungabunga-ibidukikije#google_vignette